Ibyo wamenya kuri Leaf wallet, porogaramu nshya yo guhererekanya amafaranga mu bihugu bitandukanye nta kiguzi

 In In the News

February 4, 2021 9:00 AM Central Africa Time

IGIHE–Sosiyete ya Leaf Global Fintech yatangije porogaramu nshya yise “Leaf Wallet” ifasha abantu kubika, kurinda no guhererekanya amafaranga mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda na Kenya, hifashishijwe telefoni ngendanwa iyo ari yo yose, kandi hatabayeho gukatwa amafaranga.

Leaf Global Fintech ni sosiyete itanga serivisi z’imari zigamije korohereza abantu kohereza, kwakira ndetse no kubika amafaranga. Ni muri urwo rwego yatangije porogaramu ya “Leaf Wallet” kugira ngo byorohere abantu kohererezanya amafaranga, kubitsa no kubikuza muri buri gihugu cyose bajyamo aho Leaf ikorera kandi ku giciro gito cyo gukatwa.

Leaf ni sosiyete yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kandi ikaba ikorana n’ibindi bigo bifite uburenganzira bwo gukora nk’abafatanyabikorwa mu bihugu byose ikoreramo. Ifite abakozi muri Kigali, Rubavu, Karongi, Nairobi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Read the full article HERE

Start typing and press Enter to search